Urwego rushinzwe kugenzura amasoko mu Bushinwa rwategetse Sosiyete ikorera ubucuruzi kuri Internet,Alibaba, kwishyura amande ya miliyari 2,8$ ku bwo kwima abayigana amahitamo yo gukoresha n’izindi mbuga zitari urwayo mu gihe bahaha.
Ni nyuma y’iperereza urwo rwego rwakoze ku mikorere y’iyo sosiyete y’umuherwe Jack Ma mu mpera za 2020,rugasanga abaguzi bakoresha Alibaba.com batemererwa kuba bahahira no ku rundi rubuga.
Ibyo binyuranyije n’amategeko kuko bihonyora uburenganzira bw’umuguzi ugomba guhabwa amahitamo mu gihe agura, nk’uko urwo rwego rwabigaragarije CNBC.
Alibaba yatangaje ko yemera ibihano yaciwe, ndetse ko yiteguye kubahiriza ibyo yasabwe n’urwo rwego.
Mu 1999 ni bwo Jack Ma yatangije Alibaba Group Ltd iri muri sosiyete zikorera ubucuruzi kuri internet zikomeye mu Isi, aho nko mu mwaka ushize yinjije asaga miliyari 72$.












