Birashoboka ko wumva unaniwe ndetse ukeneye no kwiruhukira nyuma yo kurya ariko abahanga mu buzima bagaragaza ko kwicara cyangwa kuryama nyuma yo kurya atari byiza ku buzima bwacu.
Dore impamvu 5 abahanga bagaragaza kandi bakemeza ko ari byiza gufata urugendo rw’amaguru ukimara gufata ifunguro;
- KUGENDA BIFASHA MU IGOGORA
Kwakudi uba wicaye uganira n’abantu nyuma yo kurya , umubiri wawe uba watangiye igikorwa cy’igogora. Uba urimo ucagagura ibyo wariyemo uduce duto cyane ari two umubiri ukuramo ibyo ukeneye. Iyo rero ufashe urugendo ruto nyuma yo kurya bituma igogora rikorwa mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Biryo rero gufata urugendo ruto kandi rworoshye byongerera igifu ndetse n’urura imbaraga, bigatuma igikorwa cy’igogora kigenda neza.
2. SIPORO IFASHA KURINGANIZA ISUKARI MU MUBIRI
Umubiri ukoresha isukari n’ibitera imbaraga ndetse n’izindi ntungamubiri ukura mu biryo turya ukabikoramo ubushobozi bwose butuma ubaho. Umubiri ugereranywa na moteri iruta izindi zose ibyo turya nabyo bikagereranywa na essance ituma iyo moteri ikomeza kugenda neza.
Isukari ni ikinyabutabire gitanga imbaraga mu mubiri , urayibika ukajya iyikoresha igihe ikenewe, urwagashya rukohereza umusemburo wa INSULIN mu maraso kugira ngo uringanize igipimo cya ya sukari , umubiri rero iyo utageramo uwo musemburo neza, igipimo cy’isukari kirazamuka bityo bikongera ibyago byo kurwara Diabetes yo mu bwoko bwa kabiri.
Ubushakashatsi rero bwakozwe n’Ikigo cy’abanyamerika kiga kuri Diabetes,cyagaragaje ko Iminota 20 y’urugendo ku munsi igabanya ibyago byo kurwara Diabetes ku kigero cya 30 ku ijana.
Kandi igaragaza ko igihe cyiza cyo kugenda iyo minota ari igihe umaze gufata ifunguro.
3. USINZIRA NEZA NYUMA YO KUGENDA
Abantu benshi bakunda guhita birambika nyuma yo kurya batazi ko ari bibi ku buzima bwabo kuko birogoya umubiri uba uhugiye mu gikorwa cy’igogora.
Ibi bituma igogora rimara igihe kinini bityo umubiri ukahatakariza imbaraga nyinshi. bikaza gutuma umubiri ugira ibibazo igihe ugiye kuryama; birimo kubabara mu gifu, gutera nabi k’umutima bigatuma ibitotsi bitaboneka uko bikwiye.
Kugenda nyuma yo kurya rero byongera umusemburo witwa serotonini ari wo musemburo wongera ibitotsi . igihe wagenze rero utwika ibinure bikaza gutuma usinzira neza.
4. KUGENDA BIKUZAMURIRA UBUMENYI
Ni ibintu byumvikana ko igihe uri kugenda ureba imisozi n’ibindi biremwa bitandakunye bituma ubitekerezaho cyane ndetse ukanabyibazaho ibibazo byinshi bituma wunguka ubumenyi kurusha uko waba wicaye mu ntebe zo muri salon cyagwa uryamye.
Niba ufite amahirwe yo kuba ahantu hari ibidukikije nk’amashyamba, imisozi n’ibibaya, nyuma yo kugaburira umubiri ni umwanya mwiza wo kugaburira n’amaso yawe uyereka ibyo byiza nyaburanga maze nawe binyuze mu kureba ibintu bishya, ubwonko bwawe bukaguka.
5. GUTWIKA IBINURE NO KUGABANYA UMUBYIBUHO UKABIJE
Muri iki gihe abantu benshi bafata ibiryo byuzuyemo amavuta n’amasukari nyamara ntibakore imyitozo ngororamubiri, iyo ufata ibyo binyamavuta birenze urugero ariko ntubitwike, biragenda bikibika mu mubiri ari byo bibyara ibiro byinshi nabyo bigahinduka umubyibuho ukabije. Indwara zitandukanye nazo zikaba zibonye urwaho.

Abahanga bakugira inama ko igihe umaze kurya wakora imyitozo ngoraramubiri bityo ugatwika bya binure ukagira ubuzima buzira umuze.













