Ibintu 5 ugomba kugira ibanga kugira ngo ubane n’abandi neza

0
65

Benshi muri twe dukunda kugira ingeso yo kuvuga buri kimwe cyose kitwerekeyeho , Byumwihariko ku bantu dukeka ko twizera.  Ibi bitugira nk’igitabo gifunguye buri wese asoma igihe cyose ashakiye. Nyamara ukuri kudashidikanywaho nubwo gusharira, ni uko abantu bose batwatwifuriza ibyiza.

 

Ugomba kwitonda kugira ngo umenye neza ko amakuru y’ubuzima bwawe bwite adashobora gukoreshwa ngo akugirire nabi. Nibyiza kugira urutonde rw’ibanze rw’amakuru yihariye utagomba na rimwe gusangiza abandi. Niyo mpamvu twaguteguriye urutonde rw’ibintu by’ingenzi ugomba kugira ibanga ry’ubuzima bwawe.

 

1.INZIKA Z’AHASHIZE

 

Benshi dufite inkuru z’abantu batugiriye nabi, dufite abantu baduhemukiye aho twagiye tuba, haba ku ishuri, mu kazi n’ahandi, ariko si byiza gukomeza gubisubiramo, ibyashize birekere ahashize, kuko kuganiriza ishuti nshya ibibazo byawe by’ahashize kabone nubwo byaba bibabaje, ntibazabyishimira  ahubwo bazatangira kuguhunga. Gerageza kuvuga ibyiza biri kukubaho muri iki gihe,uzatungurwa nuko benshi bazifuza kuganira nawe.

 

  1. IBYO UTUNZE

 

Kenshi na kenshi twisanga turi kwirata imodoka nshya dufite, inzu nziza y’agahebuzo twujuje cyangwa terefone nshya twaguze ku giciro cyihariye. Ariko ukuri ni uko inshuti zacu zitishimira kumva inkuru z’uburyo dutunze ibintu by’agaciro, Atari uko zidufitiye ishyari ahubwo babifata nk’ubwibone no kuba uri umuntu uhangayikishijwe n’ibintu cyangwa amafranga, kurusha izo nshuti ubwazo.Bityo ni byiza kwibanda ku biganiro bindi ukareka ibyo utunze bikaguma ku mutima wawe cyangwa izo nshuti zawe zikabyibonera utarinze kubivuga.

 

  1. INTEGO ZAWE Z’EJO HAZAZA

 

Ushobora gutekereza ko ibi atari ukuri , ariko mu byukuri na  siyanse igaragaza ko iyo utabwiye abantu intego zawe z’ahazaza ,byoroha kuzigeraho kurusha igihe wazivuze.

 

Iyo ubwiye abandi ibyifuzo byawe by’ejo hazaza, wumva umeze nkaho kwishimira kugera kuri izo ntego byakuvuyemo.ndetse nta nubwo ukora cyane kugira ngo ubigereho . Niba wibitseho intego zawe kandi ukaba ubona   ufite amahirwe menshi yo kuzigeraho. Reka kubwira isi yose ibyazo.

 

  1. AMAFARANGA WINJIZA

Itsinda rimwe gusa ry’abantu bagomba kwemererwa kumenya amafaranga winjiza ni abantu bakora muri banki ubitsamo. Amafaranga ntabwo ari ikintu cyiza cyo kuganira ku mugaragaro, kuko ntushobora kumenya uko ubukungu bw’uwo muntu uyabwira buhagaze. kuyavuga bishobora kugaragara nko kwirata cyangwa se ntago wamenyereye gutunga amafranga. Ibi kandi byatuma abo bantu bihitamo gucana umubano nawe. Kugirango wirinde ibintu nk’ibi rero, rekera  ibisobanuro by’ibyo winjiza bigume muri banki yawe gusa

Kimwe mubyo utagomba kuganira mu bandi ni umubare w’amafaranga winjiza

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

  1. IBIKORWA BY’UBUGIRANEZA WAKOZE

 

Ushobora kuba warumvise ko ugira ineza ukayisanga imbere. Nibyo, kandi ntugomba na rimwe gucibwa intege no gukora ibyiza, icyakora, niba utangiye kubyirata, bifatwa nkaho wabikoze ugamije kwemerwa n’abantu kurusha kuba ari umutima mwiza. Igihe wirase ikintu cyiza wakoze, uba ushaka ikuzo, bityo ugatesha agaciro ibyiza umaze gukora. Hari Benshi mu bagiraneza bakomeye kw’isi bakomeje kwanga ko bamenyekana, babazwa impamvu bagasubiza ko iyo ufashije uba wifuza ko hamenyekana uwo wafashije n’impamvu wamushije aho  kuba wowe ubwawe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here