Ibyo wakora kugira ngo ubashe kurinda amatwi yawe

0
51

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko urubyiruko rusaga miliyari imwe rushobora guhura n’ikibazo cyo kutumva.  Ni ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru BMJ buvuga ko, “Biteganijwe  ko urubyiruko ruri hagati ya  miliyari 0,67na 1.35 z’ingimbi n’abangavu ku isi hose bashobora guhura n’ikibazo cyo gupfa amatwi bitewe n’ibikoresho by’ikoranabunga bashyira mu matwi yabo.”

 

Ubusanzwe ikigero cy’urusaku ntarengwa umuntu agomba kumvisha amatwi ye, ntirugomba kurenza décibel 85 mugihe cy’amasaha 40 mu cyumweru.

 

Igiteye impungenge rero, ni uko ubushashatsi bwagaragaje ko urubyiruko kuva ku myaka 12 kugeza 35 rukoresha ibikoresho nka MP3 ya firime na terefone ngendanwa, Rugacurunga ibintu ku kigero cy’urusaku  rwa   décibel 105. Ibikaba biteye inkeke, kuko uru rusaku rujya kungana n’urusaku ruva ahantu hahuriye abantu benshi nko ku kibuga cy’umupira cyangwa ahari kubera igitaramo cy’umuziki.

 

Abashakashatsi bagize bati: “Ingaruka zo ku gutega amatwi ibintu bisakuza cyane ziragenda ziyongera, kandi uko urusaku rugenda ruba rwinshi mu matwi y’umuntu rushobora gutuma abantu bibasirwa no kutumva neza.”

 

Bakomeje bavuga ko “Ibyago by’umuntu byo kutumva biterwa n’uburyo bukabije, igihe n’inshuro ahura n’urusaku runaka. Ikimenyetso cy’uko ushobora kuba utangiye kugirwaho ingaruka n’urusaku rwinshi , ni ugutangira kumva mu matwi yawe harimo ibintu biduhira kandi nyamara nta rusaku wegereye.

 

Bagasoza bagira inama urubyiruko kwirinda kumva ibintu bisakuza mu bikoresho by’ikoranabunga nka telephone, na musadasobwa kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko uru rusaku rw’ibi bikoresho ari yo ntandaro yo gupfa amatwi kw’abantu benshi ku isi , byumwihariko mu rubyiruko.

 

Gusa, aba bashakashatsi bakavuga ko ku bantu bakuru, kutumva neza bishobora no guterwa n’izindi mpamvu zirimo kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe, kwiheba, ubukene bukabije ndetse n’indwara z’umutima.

 

Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo ubashe kurinda amatwi yawe

 

Gerageza kwirinda kujya ahantu hari urusaku rwinshi igihe bigushobokera, nko mu bitaramo by’umuziki, ku bibuga by’imyidagaduro n’ahandi hose hari amajwi avugira hejuru.

 

Naho mu gihe ugiye ahari urusaku gerageza gushyira intera hagati yawe n’aho urusaku ruturuka,nko ku byumva bacurangiraho cyangwa aho bavugira mu bikorwa bihuza abantu benshi.

 

Mugihe wumvira ku bikoresho by’ikoranabuhanga, ni byiza kumvira ku rusaku rwo hasi, naho kuri Terefone ngendanwa, hari zimwe zigira ubuhanga bwo kukumenyeshya igihe urengeje urusaku rwabugenewe, urasabwa kubyubaha.

OUR SOCIAL TWITTER NA INSTAGRAM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here