Impumuro mbi mu kanwa ni ikibazo kibasira abantu benshi ndetse kikanabatera ipfunwe mu bandi ndetse kigatuma bitakariza n’icyizere. Niba uhura n’iki kibazo twakwegeranyirije impamvu zibitera bityo ukaba wamenya nuko ubyirinda.
Kurya ibiryo byongera impumuro mbi mu kanwa
Hari ubwoko bw’ibiryo bimwe na bimwe byongera guhumura nabi mu kanwa, aha havugwamo Tungurusumu n’ibitunguru. Ibi biribwa bigaragaramo ikinyabutabire cya sulfur, usibye mu kanwa, kiragenda kikagera no mu bihaha, kinyuze mu maraso nyuma y’igogorwa, kikaba cyatera guhumeka umwuka wumva urimo tungurusumu cyangwa bitunguru. Bimwe mu biribwa bishobora gutera iyi mpumuro mbi usibye ibyo twavuze, hari n’amafi, imboga zimwe na zimwe nk’amashu, chou-fleur, broccoli ndetse na kale.
Pome n’ibindi birimo vitamini C bifasha gusukura mu kanwa no gutuma bagiteri zitiyongera
Isuku nke y’amenyo
Kutoza amenyo no kugira isuku nke mu kanwa niyo mpamvu ya mbere itera guhumura nabi mu kanwa. Iyo umaze kurya hagashira igihe utaroza amenyo, udukoko dutangira gukora umwuka utari mwiza. Gukorera isuku amenyo byagakwiye gukorwa umunsi ku munsi; igihe umaze kurya byibuze nyuma y’iminota 5 ukoza amenyo. Waba udashoboye kubona uburoso, ukaba wakoresha utugozi twabugenewe (floss). Iyo woza amenyo, ugomba byibuze rimwe ku munsi no koza ku rurimi, ariko udakubaho cyane.
Mu gihe utoza amenyo buri munsi, bimwe mu byo wariye bisigara mu kanwa, uko igihe gihita niko bagiteri ziba nyinshi, ukazasanga zafashe ku menyo zigakora ikintu gikomeye aho amenyo atangirira (plaque).
Kureka ibiryo bigatinda mu kanwa
Uduce tw’ibiryo tuba twasigaye mu kanwa nyuma yo kurya, ni imwe mu mpamvu za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa. Iyo umaze kurya, hari uduce tw’ibiryo dusigara hagati y’amenyo, ahegereye ishinya cyangwa se ku rurimi, iyo bihatinze bitera impumuro mbi mu kanwa.
Iyi mpumuro mbi igenda yiyongera uko bihatinda.
Uko ibiryo bihatinda niko mikorobe z’ udukoko zirushaho kwiyongera, bikaba byanatera indwara z’ishinya. Dental floss ushobora kuzikoresha mu gihe udafite uko woza amenyo, ziboneka muri farumasi.
Ibibazo mu rwungano ngogozi
Ibibazo bitandukanye by’igifu bishobora gutera guhumura nabi mu kanwa. Kimwe mu bibazo bitera impumuro mbi mu kanwa harimo indarwa yo kugaruka kw’ibyo wariye mu muhogo (Gastroesophageal Reflux Disease). Iyi ndwara irangwa rimwe na rimwe n’ikirungurira, ukumva mu mihogo cyangwa mu gatuza hokera. Iyo bizamutse bikaba byagera no mu kanwa bitera impumuro mbi.
Ubushakashatsi buheruka, bwerekana ko udukoko dutera udusebe ku gifu, ari zo zitera guhumura nabi mu kanwa.
Amata
Amata n’ibindi bikomoka ku mata ni byiza ku buzima bwacu, kuko bifasha mu gukomeza amagufa n’izindi ntungamubiri dukenera. Gusa ni kimwe mu bitera guhumura nabi mu kanwa.
Mu mata habonekamo aside bita amino, ituma bagiteri ziyongera cyane mu kanwa, cyane cyane ku rurimi. Uko bagiteri ziyongera, niko hagenda hakorwa ibinyabutabire bitandukanye mu kanwa; kimwe muri byo hydrogen sulfide niyo itera umuhumuro nk’uw’ibintu byaboze, bityo impumuro mbi ikiyongera.



















