INYUNGU 5 ZO KURYA UBUKI KU BUZIMA BWAWE

0
75

Uyu mushongi uryohera cyane twita ubuki, ni kimwe mu bintu bikunzwe mu bice byose by’isi. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ho,abantu bakora ibikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo babone ubuki, nko kubukura mu mutiba w’inzuki (umuzinga) cyangwa kubucukura mu migina munsi y’ubutaka

 

Nubwo ubuki buhabwa agaciro kubera ubushobozi bwabwo bwo kuryoshya icyayi cyacu, Gusiga ku migati  cyangwa kuvanga mu byo kunywa  mu cyimbo cy’isukari, mu byukuri, hari ibindi byinshi ubuki bukora birenze kure ibyo kuburya.

 

Dore ibindi bintu by’ingenzi ubuki bwadufasha mu buzima bwacu.

 

1.Bworoshya umusatsi

 

Fata ikiyiko kimwe cy’ubuki ukivange mu gice cy’igikombe cy’amata ashyushye, hanyuma uvange neza. Siga mu musatsi wawe neza kuva aho utereye kugera hejuru,hanyuma ukarabemo na Champoo. Ibi ntibizorashya umusatsi wawe gusa ahubwo Bizanagufasha kugira uruhu ruhehereye mu mutwe no ku ruhanga rwawe.

 

2.Buvura ibiheri byo mu maso

 

Ibi byo biroroshye cyane. Nkuko byavuze ubuki bwifitemo ibinyabutabire birwanya micorobe, ibyo bikaba ari uburyo bwiza bwo kuvura ibiheri. siga ubuki ku biheri hanyuma ureke bumareho iminota 30. hanyuma buhanagureho. wongere ubikore utyo ku munsi ukurikiyeho , nyuma y’iminsi mike ibiheri bizikiza.

 

  1. Budufasha gusinzira neza

 

Hari ubwoko bw’indwara yo kubura ibitotsi irangwa no gukanguka vuba cyane. Iyi indwara iyo uyirwaye uzayibwirwa no gusinzira mu buryo bworoshye ariko waba ukimara kubona ibitotsi ugahita ukanguka nyuma y’amasaha make cyane. kandi ntiwomgere kubona ibitotsi nyuma yahoo. Ubuki rero burayivura.

 

Fata ikiyiko cy’ubuki,minjiremo umunyu muke hejuru yabwo , ubundi unywe . Ibi bizagufasha kongera gusubiza ku murongo imisemburo itera umuhangayiko (stress) ndetse n’ishinzwe ibitotsi ,hanyuma wongere ujye usinzira uko bikwiye.

 

  1. 4. Buvura indwara ya anxiety (ubwoba buhoraho)

 

Iyi indwara irangwa no kugira ubwoba buhoraho ndetse hakazamo no guhorana amaganya, ubuki rero ni umuti wayo kuko mu bushashatsi bwakorewe mu gihugu cy’Ubuhinde bwagaragaje ko iyo ufashe ikiyiko cy’ubuki ukavanga mu mutobe w’indimu ndetse na Tangawizi nkeya, ukanywa, buzagufasha kongera gutuza no kugira amahoro yo mu mtima, gusa ngo ibi bukora neza cyane mugihe ubu bwoba bwawe bufite aho buriye n’igifu.

 

  1. Bubobeza iminwa yacagaguritse

 

Niba ufite iki kibazo cyo kumagara iminwa kugeza inacagaguritse, Mbere na mbere, vanga isukari nkeya hamwe n’amavuta ya elayo hanyuma ubikoreshe usiga ku munwa. ibi bizagufasha kubobeza iminwa yawe. Ibi nubirangiza  uvange  ikiyiko cya yogurt isanzwe hamwe n’ikiyiko cy’ubuki. Kwirakwiza ku minwa yawe hanyuma ureke bimareho iminota itanu. Hanyuma ufate agatambaro koroshye uhanagure ku munwa wawe. ibi nubikora kenshi iminwa yawe izatangira kugenda ibobera kandi n’udusebe dukire.

 

Ni byinshi ubuki bufasha ku buzima bw’umuntu. ushobora no kubukoresha nk’umuti w;ibisebe cyane cyane ibifitanye isano n’ubushye . igihe uhiye, ni byiza gusigaho ubuki, ubundi mu gihe gito ububabare buba bugabanutse kandi bikanakurinda n’udukoko (Mikorobe) kujyamo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here