KU BAKUNDANA: IBIMENYETSO  5 BYAKWEREKA KO MUTAZARAMBANA

0
56

 

 

Umuntu wese ugiriye ibyiyumviro biganisha ku rukundo ntago bivuze ko ubonye urukundo rw’ubuzima bwawe.  Ugomba kwitonda igihe ugiye kwemeza ko umuntu muzabana akaramata, kuko hari abantu mwakundana ariko uko wabigenza kose bikaba bizarangirira mu kwicuza.

 

Yego gutandukana n’uwo wakundaga birababaza ariko ni byiza ko watandukana n’uwo muntu hakiri kare kugira ngo wirinde ingaruka z’igihe kirekire.

 

Mbere y’uko ujya mu rukundo rw’igihe kirekire n’umuntu, hari ibintu by’ingenzi ugomba gusuzuma.

Dore bimwe mu bintu bizakwereka ko uwo muntu muri kumwe atari we waremewe.

 

  1. NIBA MUTAJYA MUTONGANA NA RIMWE

 

Nubwo hari abahita babyumva nk’ikintu cyiza ariko siko biri, ndetse rwose ni ikintu cyo kwitondera ukibonye mu mubano wanyu.

 

Ni ibintu karemano ko abantu bari mu rukundo bagira ibyo batumvikanaho ndetse bakanashwana cyane kuko ni abantu babiri bahuye bakuze, bafite imyumvire itandukanye ndetse banakuriye ahantu hatandukanye.

 

Ikiza cyo gutongana hagati yanyu rero, ni uko byongera kwiyumvanamo no kumenyana. Buri wese amenya icyo undi atekereza.

 

Igihe rero gutongana bitabaho, hari ibyago byinshi ko umwe muri mwe abika inzika, ibimubabaje byose akicecekera.

Ibi biterwa nuko aba atinya ko nabivuga, undi Atari bubyakire neza. uko abika ibintu byinshi, niko igihe kizagera akabisohora kuko bimuremereye. Iki gihe bizangira ingaruka zirenze izo mwakwihanganira.

 

  1. NTAGO MUHUZA KU NGINGO NYINSHI

 

Niba mu biganiro byanyu, mwisanga mudahuza ku ngingo nyinshi, rimwe na rimwe murabyirengagiza kuko muvuga muti icya mbere ni uko dukundana . Nyamara ni ukwibeshya.

 

Kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe ni ikintu ugomba gushingiraho uhitamo uwo muzabana akaramata. Mugomba kuganira kuri buri kantu kose, niyo kaba gato. Aha ndavuga abana muzabyara, uko muzakoresha amafaranga yanyu, aho mushaka gutura,idini musengeramo,  uko mwidagadura, n’ibindi byinshi.

 

Simvuze ko mugomba kwemeranywa kuri buri kintu cyose, hari ibyo buri wese yakwihanganira ariko niba usanze ibyinshi mutabihuza ni byiza kuva muri urwo rukundo hakiri kare. uko mudahuza kuri byinshi niko muzajya muhora mu ntonganya no kutumvikana.

 

  1. UMWE NIWO WIKOREYE UMUTWARO W’URUKUNDO RWANYU

 

Urukundo rutera imbere, iyo mwese mukora ibishoboka byose ngo rukomere. Niba ari wowe gusa uvunika ngo urukundo rwanyu rubeho, bizatinda rwa rukunda rukubere umwatwaro. uzasanga warahatirizaga mugenzi wawe ibyo adashaka. Ntago ugomba kwibutsa umuntu inshingano ze, niba akora ikintu kuko ubanje kumwibutsa,hari amahirwe menshi ko  ibyo bintu bitamushishakaje.

 

4.NIBA MUTUBAHANA

 

Usibye n’urukundo, nundi mubano wose ushingira ku kubahana. Niba ubona umuntu utabasha kumuha icyubahiro akwiye cyangwa we ntacyo aguha. Icyiza ni uko mwahagarika umubano wanyu.

 

5.IMIRYANGO N’INSHUTI NTA MWANYA MUZIHA

 

Ni inkuru twese tutishimira kumva mu matwi yacu ariko ukuri ni uko imiryango n’inshuti za hafi zifite uruhare runini mu mubano w’abakundana. Ibyo inshuti zawe zitekereza ku muntu mukundana byanze bikunze bibagiraho ingaruka.

 

Niba umuryango wawe n’inshuti batishimira umukunzi wawe, ni ikintu cyo kwitondera kuko niwima agaciro ibyo batekereza bazatangira kukujya kure. Ibyo nubibona uzatagira gushidikanya ku cyemezo wafashe, ndetse bizarangira wicuza kuba warahisemo uwo muntu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here