DORE IMPAMVU 5 ZITUMA UDATAKAZA IBIRO KANDI UKORA IMYITOZO.

0
78

 

Ushobora kuba   ukora ibishoboka byose ngo utakaze ibiro byaba gukora siporo za buri munsi ,rimwe na rimwe

ugafatan’amafunguro yabugenewe nyamara ukabona nta kigabanukaho ,niba ari ko bimeze ntago uri wenyine .

Ni ikntu cyo kwishimira ko wateye n’iyo ntambwe yo gushaka uko ugabanya ibiro. ndetse birababaza gukora uko ushoboye

kose nyamara ukabona nta gihinduka ku biro byawe ariko icyo utazi n’uko hari impamvu zituma udatakaza  ibiro nubwo

wowe uba ubona ntako utagize.

Dore zimwe mu pamvu zituma nta gihinduka ku biro byawe kandi uba wakoze ibishoboka byose ngo ubigabanye:

1.Nta mazi unywa

Amazi usibye kuba adufasha kutumagara mu mubiri ,ubushakashatsi bwa vuba aha bugaragaza ko  kuyanywa buri munsi

bifasha kugabanya ibiro by’umubiri ndetse n’umubyibuho ukabije.Kunywa amazi mbere gato yo kurya bigabanya ibinure

ndetse kurya ibiryo byifitemo amazi menshi nk’imbuto n’imboga bigufasha guhaga vuba ,bityo bikakurinda kurya cyane .

2.Kudahekenya bihagije ibyo urya

Guhekenya neza cg se gukanja ibyo uri kurya, bifasha guhaga vuba no kumara igihe kinini uhaze ndetse no kutarya byinshi,

bityo ukabasha kugera ku ntego yawe yo gutakaza ibiro.

Uretse kugufasha gutakaza ibiro guhekenya neza ibyo uri kurya, bigufasha kumva neza uburyohe no kubyishimira.

Bimwe mu byagufasha kubigeraho neza, harimo kwirinda kurya uri kuri telephone cg se uri kureba televiziyo.

3.Kunywa cyane ibinyobwa birimo isukari

Kuva cyera benshi bifuza gutakaza ibiro usanga bareka amavuta, ahubwo bakihata cyane isukari.

Nyamara iri ni ikosa rikomeye cyane; kuko isukari iza mu bintu bya mbere byongera umubyibuho bishobora no gutera

indwara y’umubyibuho ukabije. Mu gihe ufite gahunda yo gutakaza ibiro, ni ngombwa kwirinda fanta, imitobe yongerwamo

isukari, n’ibindi binyobwa byose biryohera.

4.Ukora imyitozo ntacyo washyize mu nda.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ukoze imyitozo munda nta kirimo ,utakaza imbaraga z’umubiri kurusha uko watakaza

ibinure kandi ukananirwa vuba. Iyo wariye rero usibye kukurinda gutakaza imbaraga z’umubiri binagufasha kutananirwa

vuba.

5.Kudasinzira bihagije

Nkuko ibyo urya ari ingenzi cyane mu kugufasha gutakaza ibiro, no kuryama ni uko. Gusinzira bihagije bituma uburyo

umubiri ukoresha calories buhora ku rugero rukwiye.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwerekana ko kudasinzira bihagije biri mu bitera kwiyongera ibiro, kuko benshi

bataryama bihagije bakunze kuryagagura kenshi.

Uretse izi mpamvu zishobora gutuma ibiro bitagabanuka nkuko ubyifuza, hari izindi tutavuze aha; nko kutanywa amazi

ahagije, gukomeza kunywa inzoga nyinshi, kurya ibiryo byahinduwe (processed foods). Uretse ibi kandi hari n’indwara

zimwe na zimwe zishobora gutuma udatakaza ibiro.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here