Twese turabizi, buri wese ahora ahuze bitewe n’impamvu zitandukanye, kubera akazi kenshi dufite, imiryango yacu
tugomba kwitaho, ndetse n’ingendo dukora, ku buryo umwanya wose tuwuharira ibyo bikorwa bikarangira twiyibagiwe
twebwe ubwacu. Aha ndavuga uruhago rwacu. Kuko ni kenshi uruhago rwacu rutumenyesha ko tugomba kujya kunyara
ariko tukicecekera.
Ubusanzwe uruhago rw’umuntu mukuru rushobora kubika inkari zingana na Aunces 16 bingana n’ibikombe bibiri byuzuye.
Izi ziyongera biterwa nibyo wanyweye niyo mpamvu ugirwa inama yo kutarenza igikombe cya kabiri niba uzi ko nta bwiherero buri hafi yawe.
Uruhago rw’umwana muto uri mu nsi y’imyaka ibiri ruba rufite ubushobozi bwo kubika aunces 4 naho ku mwana ufite
imyaka 2 kuzamura, wamenya ubushobozi bw’uruhago rwe ufashe imyaka ye ukagabanya kabiri, hanyuna umubare ubonye
ukawuteranyaho 6. Ni ukuvuga ko nk’umwana w’imyaka 8, uruhago rwe rwabika aunces 10 z’inkari.
Ndabizi ko rimwe cyangwa kenshi wisanze wafunze inkari igihe kinini ukabifata nk’ibisanzwe ariko ni ngombwa ko umenya
ingaruka bigira ku mubiri wawe niba ubikora kenshi.
Ubusanzwe nta gihe ntarengwa kizwi utagomba kurenza ufunze inkari kuko ibi biterwa n’uruhago rwa buri muntu uko
rungana gusa ugomba kumenya ingaruka bigira ku mubiri wawe iyo ubikoze igihe kirekire.
Igihe wumvise ushaste kunyara ntujyeyo, hari udutsi duto (Cylindrical sphincters) tuba mu ruhago twiyegeranya tukifunga
kugira ngo inkari zitabasha gusohoka. Igihe rero uhora ufunga inkari kenshi utu dutsi tugeraho tukananirwa ntitube tugikora akazi katwo.
Nk’urugero niba uri umushoferi ukaba ukunda kumara umwanya utagiye kunyara kubera urugendo uriho, utu dutsi tugeraho tugacika intege.
Ibi rero uko ubikora imyaka myinshi, wisanga watangiye kugerwaho n’ingaruka zabyo zirimo no kwangirika k’uruhago bigatuma uhora ushaka kunyara buri kanya.
Ibi kandi byagutera indwara zo kwaguka kudusabo, ndetse uko bitinda wanarwara impyiko.
Naho ku bagore batwite, bagakunda kwifata igihe kinini batarajya kwihagarika, baba bari kwikururira ibyago byo kurwara
indwara y’ubwandu mu miyobora y’inkari ibizwi nka Infection(UTis)
Ibyo ugomba kwirinda:
- Gukomeza kunywa iyo uruhago rwuzuye: gukomeza kunywa byongera ikibazo, kuko ibyo unywa bibura aho bijya.
- Gukomeza ugendagenda bituma wumva ushaka kunyara cyane, niyo mpamvu ugomba kwicara ahantu hamwe.
- Ibinyobwa byose birimo ikawa bikoresha cyane uruhago, bikaba byatuma wumva ushaka kunyara cyane. Niyo mpamvu ugomba kubyirinda.
- Kunywa amazi ashyushye cyangwa y’akazuyaze cyangwa se koga mu mazi menshi (piscine cg ikiyaga) byongera kumva ushaka kunyara, akaba ari yo mpamvu atari byiza kujya mu mazi wafunze inkari.
Mu gihe ubona utabasha gufunga inkari byibuze igihe gito gishoboka, ni ngombwa kwegera umuganga w’indwara z’impyiko n’uruhago cyangwa se umuganga w’indwara z’abagore (gynecologist and urologist) akagufasha.



















