IBIMENYETSO 5 BY’IBANZE BYAKWEREKA KO URWAYE STROKE

0
43
Mature woman with head in hands and eyes closed, close-up

Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda. Stroke yibasiye abantu benshi muri iki gihe, dore ko abenshi mu bayirwaye ikunda kubahitana. Bitekerezwa ko impamvu yo guhitana hafi uyirwaye wese ari uko atayimenya hakiri kare ngo yivuze. Nko muri leta zunze ubumwe za Amerika, habarurwa abasaga ibihumbi 795,000 bafatwa n’iyi ndwara buri mwaka, muri aba, ibuhumbi 610,000 baba ari bashya cyangwa ari bwo bakimenya ko bayirwaye. Ibi biyigira imwe mu ndwara zitinyitse kurusha izindi.

Stroke ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nkuko byari bisanzwe. Ibi bikunze kubaho iyo umutsi uyajyanamo wazibye cyangwa se waturitse bityo ntihabashe kugeramo umwuka wa oxygen. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

Kumenya ko uyirwaye hakiri kare ndetse ugatangira kuyivuza byongera amahirwe yo kuyikira.

Niyo mpamvu muri iyi nkuru twabateguriye ibimenyetso 5 by’ibanze byakwereka ko ushobora kuba urwaye stroke aribyo bikurikira:

1.Kurwara umutwe bya hato na hato

Ubushakashati bwagaragaje ko abantu 7% muri 65% barwaye stroke bakunda kurwara umutwe bya hato na hato. Uyu mutwe ukunda kuza utunguranye kandi uryana cyane. Akenshi urangwa no kuribwa mu gice cyo mu gahanga no kureba ibikezikezi. Uyu mutwe uza ugutunguye kandi uburibwe bukamara igihe gito.

2.Ikizengerera

Kuzengerera nabyo ni ikimenyetso gikomeye cy’uko ushobora kuba urwaye indwara zo mu mutwe nka stroke. Gusa ntiwahita wemeza ko ari yo buri gihe ari yo mpamvu ugomba kwihutira kugana muganga igihe ukunda gufatwa n’ikizengerera kenshi.

3.Gucika intege mu maboko

Gucika intege mu maboko bishobora guterwa n’impamvu nyinshi ,nko kwicara cyangwa kuryama nabi ,bishobora guhagarika amaraso ntagere mu bice byose , bityo ukaba wacika intege mu maboko ariko igihe uhora ucika intege mu buryo budasanzwe cyangwa budafite impamvu, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya stroke.

4.Kunanirwa kuvuga

Kuvuga nabi bimwe bita kudidimanga bibaho kuri bamwe nk’ibisanzwe  ariko iyo wavugaga neza mu busanzwe  nyuma  ugatangira kugenda uvuga udidimanga ijambo ridasohoka neza, ugerageza gusubiramo amagambo,bishobora kuba ikimenyetso ko stroke iri kukugera amajanja, uzihutire kugana muganga.

5.Kwitiranya ibintu

Iyo iyi ndwara iri gusatira umuntu, atangira kwitiranya ibintu. Ugasanga umuntu muganira ntimwumvikana neza, aritiranya ibintu ndetse ukumva acishamo akavuga ibiterekeranye.Iki ni ikimenyetso simusiga cya stroke , uzihutire kujya kwivuza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here