Iyo wumvise ngo kanaka yabyaye, ikintu cya mbere kikuza mu mutwe ni ukubaza uti “yabyaye iki?”ayo matsiko ugira utari
mama w’umwana, umubyeyi ayagira akimara kumenya ko yasamye.
Ubusanzwe kugira ngo igitsina cy’umwana kimenyekane, hifashishishwa imashini ya Échographe ikoreshwa kwa muganga,
ifite ubushobozi bwo kureba ibiri imbere mu mubiri w’umuntu ikoresheje amajwi yitwa ‘Ultrason’ abasha gucengera mu
mubiri w’umuntu, akerekana ibice birimo imbere bityo ukabasha kumenya igitsina cy’umwana uri mu nda.
Gusa ibi biba bishobora kugaragara nibura nyuma y’amezi ane umubyeyi asamye.
Ariko hari ibindi bimenyetso bya gakondo bihurizwaho na benshi byakwereka ko utwite umuhungu na mbere yuko ayo mezi
agera ngo ujye kwa muganga.
Ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:
1.Umusatsi wawe ukura vuba kandi ukorohera
Iyo utwitse umuhungu, umusatsi wawe ukura uba muremure kandi woroherereye cyane bitandukanye nuko wari umeze.
Uyu si umusatsi wo ku mutwe gusa kuko n’ahandi hose ku mubiri hari umusatsi niko bigenda.
2.Kwanga ibiryo
Niba ujya wibaza impamvu abagore bamwe bifuza ibiryo runaka abandi bagahurwa byose, bifitanye isano n’igitsina baba
batwite. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kwanga ibiryo cyane cyangwa se nyuma yo kurya
bakagira iseseme cyane, bakunze kubyara abahungu.
Impamvu ni uko umubiri w’umugore uba ufite akazi kenshi ko kurinda ingobyi y’umwana w’umuhungu kurusha umukobwa,
kuko iy’umuhungu yangirika byoroshye kurusha umukobwa.

3.Ntago urwaragurika.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Ababyeyi batwite abahungu badakunze kurwaragurika mu gihembwe cya mbere cyo gutwita
kwabo nk’abatwite abakobwa. Kuko abatwite abakobwa bakunda kurwara cyane cyane mu gitondo babyutse.
4.Kumagara mu ntoki
Igihe intoki zawe no mu biganza humagaye mu gihe utwite, hari amahirwe menshi ko ufite umuhungu mu nda
yawe.bikemezwa ko iyo mu ntoki horohereye mu gutwita ,uba uzabyara umukobwa.
5.Ubwoko bw’ibiryo ukunda
Ubwoko bw’ibiryo umugore utwite yibandaho cyane bishobora kukwereka igitsina atwite.
Niba umugore yikundiye ibiryohera n’ibirimo isukari cyane, akenshi aba atwite umukobwa.
Niba umugore akunda ibiryo birimo urusenda, ashaka inyama mbese agira amerwe cyane biba byerekana ko umuhungu ari we uzavuka muri iyo nda.



















