Igitsina gore: ibintu bibiri ugomba kwirinda ukimara gukora imibonano mpuzabitsina

0
53

Nkuko ivuriro  ryitwa Mayo clinic ribitangaza,  hari ibintu bibiri by’ingenzi umugore agomba kwirinda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bimufashe kubungabunga isuku ku myanya  y’ibanga.

 

Izi nzobere mu buvuzi zivuga ko agace gatwikira igitsina cy’umugore kaba gasa nakavuyeho nyuma y’imibonano mpuzabitsina.bityo umubiri ugahita ugaragaza  kwivumbagatanya  bikaba byakongera ibyago byo kwandura indwara ziterwa n’udukoko twibasira imyanya myibarukiro ku bari n’abategarugori.

 

Hari inama ebyiri abaganga batanga zagufasha kubungabunga isuku y’igitsina no kwirinda ubwo bwandu buturuka ku dukoko nkuko tuzibona mu buryo bukurikira:

 

  1. Irinde gukaraba ukoresheje isabune y’amazi

Birazwi ko gukaraba nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ari byiza ariko ukwitwararika cyane iyo bigeze ku isabune ukoresha abenshi bihutira gukoresha isabune zihumura cyane ndetse z’amazi ariko abahanga bagaragaza ko izi sabune zishobora kwangiza byinshi kurusha ibyo zakiza.

 

Ingaruka zishobora guterwa n’izi sabune ni  ukwivumbagatanya k’umubiri abenshi tuzi nka Allergie ,bitewe nuko uruhu rushobora kutakira neza ibinyabutabire bikoze izo sabuneza. Bikaba byateza ingaruka nyinshi zirimo no kumagara mu gitsina.

 

Abaganga kandi bongeraho ko ugomba kwitondera amazi uhakarabisha kuko agomba kuba asukuye,aha inzobere zigira ziti ”Niba utabasha kuyanywa ,ntugomba no kuyoga mu myanya y’ibanga.”

 

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina irinde gukaraba ukoresheje isabune y’amazi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

  1. IHUTIRE KUJYA MU BWIHERERO NYUMA YO GUHUZA IBITSINA

 

Kwihutira kwihagarika nyuma yo guhuza ibitsina ni inama abahanga mu buvuzi bagira abantu ariko abenshi bakabisuzugura. Nyamara ubushakashatsi bwagargaje ko byakurinda indwara ziterwa n’udukoko (Vaginal Infection) ku kigero cyo hejuru.

 

Nkuko abahanga mu buzima babigaragaza. Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina udukoko turi mu mubiri twihuta tujya mu ruhago, bityo haba hari ibyago byo kwandura indwara ziterwa natwo, kujya kwihagarika nyuma y’imibanano rero ,bishobora gutuma  twa dukoko tuhita tugendera mu nkari.

 

Cyakora Bongeraho ko atari ibintu byihutirwa cyane guhita ujya mu bwiherero ako kanya. Ariko ko utagomba kumara igihe kirekire utarajyayo. Nibura ugomba kujyayo mbere yo kuryama

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here