Ubushakashtasti bwerekana ko abantu batatu mu icumi barwaye sida , baba bataziko bayifite , bityo rero ni byiza kwipimisha kenshi gashoboka kuko wasanga uyifite utabizi cyane cyane igihe uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Gusa mu gihe utarabipimisha hari ibimenyetso abahanga bahurizaho byakwereka ko ushobora kuba waranduye nkuko tubibona mu buryo bukurikira:
- KUZANA UDUSEBE KU GITSINA
Niba uheruka gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi uwo mwayikoranye ukaba utamwizeye , nyuma ugatangira kumva ububabare mu gitsinda , iki gishobora kuba ikimeyetso gikomeye cy’uko wanduye. Kubera ko abashakashatsi baragaragaje kuribwa mu gitsina no kuzana udusebe hafi yacyo ari kimwe mu bimenyetso bya bya virus iterasida , ndetse hari naho birenga igitsinda ukaribwa no ku bindi bice by’umubiri nko ku munwa.
- KUGABANUKA K’ UBUSHAKE BWO GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA.
Ibi bifitanye isano no kugabanuka k’umusembura witwa testosterone uba mu mabya y’umugabo, ukamwongerera ubushake bwo guhuza ibitsina.
Iyo rero ugenda utakaza ubwo bushake ni ikimenyetso ko ushobora kuba ubiterwa n’ubwandu bwa sida. Kandi nkuko twabivuze, abantu batatu mu icumi barwaye sida ntabwo baba bazi ko bayifite, niyo mpamvu rero ugirwa inama yo kwihutira kwipimisha igihe wumva ugenda utakaza ubushake bwo guhuza ibitsina.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko 80 % y’abantu banduye sida batangira kugaragaza ibimenyetso nibura hagati y’ukwezi kumwe n’abiri agakoko gatera sida kageze mu mubiri ariko bukongeraho ko rimwe na rimwe ishobora no kumara imyaka myinshi nta kimenyetso kiragaragara.
- INKORORA IVANZE N’IBICURANE
Nyuma y’ukwezi cyangwa abiri agakoko gatera sida kakwinjiye mu mubiri ushobora gutangira kugira agakorora kadakira kavanze n’ibicurane , gusa abahanga bavuga ko iyi nkorora ikunda kuba iherekejwe n’ibindi bimenyetso byinshi birimo;umuriro ,kubabara imikaya, kuzana ibibara ku mubiri,kuribwa umutwe ,kumagara mu muhogo, kuzana udusebe mu kanwa no mu gitsina, kuribwa mu ngingo ndetse no kubira ibyuya byinshi cyane cyane ninjoro.
Aha rero aka gakoko kagenda kajya muraso ku bwinshi, bityo ubwandu bugakwira mu mubiri wose ku buryo bwihuse cyane. Nyuma y’ikigihe noneho agakoko gakwirakwira mu mubiri kagatangira kwangiza ubudahangarwa bwawo. Aha naho umuntu agira ibimenyetso birimo umuriro, umunanira, gutakaza ibiro, gukorara cyane ndetse no gusemeka mbese asa n’ubura umwuka.
Iyo umurwayi ativuje vuba, nka nyuma y’imyaka 10 nibwo ubwandu bwitwa Sida kubera ko agakoko kaba karangije ubudahangarwa bw’umubiri bityo akarwara kose kawugezemo kakawushegesha.
Ni byiza rero kwipimisha inshuro nyishi zishoboka buri uko ubonye amahirwe kuko ushobora gusanga waranduye utabizi.
FOR PEOPLE WHO WANT TO BOOST THEIR IMMUNITY CLICK THE LINK BELOW


















