Ibintu 5 ugomba kwirinda byangiza ubwonko cyane

0
51

Ubwonko ni igice k’igenzi ku mubiri wawe, ni kimwe mu bice binini kandi mu mubiri w’umuntu, ni igice kandi twavuga ko ari yo moteri y’umubiri w’umuntu kuko ari bwo bugenzura ibikorwa hafi byose bikorerwa mu mubiri.

 

Ni igice kibitse amakuru atabarika, kikagira n’inshingano zitandukanye kugira ngo umubiri ukore ibyo usabwa byose.

 

Nubwo bimeze bityo ariko, ni igice gishobora kwangirika mu buryo bworoshye igihe kititaweho. Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima kw’isi OMS, riherutse gushyira ahagaragara ibyo babona ko ari ingeso 10 zangiza ubwonko kandi zikunze kugaragara mu bantu muri iki gihe.

 

Tukaba twabakusanyirije ibintu bitanu ugomba kwitwararika ngo ubungabunge ubwonko bwawe.

 

  1. Kudafata ifuguro rya mu gitondo

 

Abantu badafata ifunguro rya mu gitondo bahura n’ikibazo cyo kumanuka kw’isukari yo mu maraso. Ibi bigira ingaruka kuko bituma umubiri utabasha kohereza intungambiri zihagije mu bwonko. Bityo bigateza kwangirika kwabwo.

 

  1. Kuryama utwikiriye umutwe wose

 

Nkuko twabigarutseho, ubwonko ni kimwe mu bice by’umuntu bikenera umwuka mwiza duhumeka wa Oxygen ku kigero cyo hejuru.

 

Iyo rero uryamye utwikiriye umutwe wose bituma hiyongera umwuka mubi wa carbon dioxide, naho umwuka mwiza wa oxygen ukaba muke. Bityo bikaba byatuma ubwonko bwangirika kubwo kubura uwo mwuka mwiza. abahanga bakugira inama yo kutipfuka igice cyose cy’umutwe igihe uryamye.

 

  1. kunywa itabi

 

Itabi ritera ubwonko kugabanuka mu bunini kandi uko urinywa kenshi rishobora no gutera indwara yo gucanganyikirwa k’ubwonko izwi nka Alzheimer.

 

  1. Isukari nyinshi

 

Isukari nyinshi ibangamira umubiri mu gikorwa cyo kwinjiza intungamubiri ziva mu byo kurya zijya mu bindi bice by’umubiri bityo umuntu akisanga mu kibazo cy’imirire mibi.  kandi bishobora kubangamira iterambere ry’ubwonko

 

  1. Gukoresha ubwonko bwawe igihe urwaye

 

Igihe urwaye, umubiri utameze neza si byiza gukoresha ubwonko bwawe ibintu bibunaniza nko kwiga cyane ibinti bigusaba kubifata mu mutwe, ndetse no gukora akandi kazi kose gasaba gtekereza cyane , bishobora gutuma ubwonko bwawe bunanirwa bukangirika.

 

Abaganga kandi bagushishikariza kujya wibanda ku biganiro by’ubwenge, mbese bisaba ko ubwonko butekereza ibintu bifatika, ukirinda bya bindi twitwa ko biciriritse bidasaba ubwenge bwinshi, ibi nabyo ngo byagufasha kuzamura ubushobozi bw’ubwonko bwawe.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here