Amaribori ni indwara yibasira uruhu ariko idafite ingaruka zizwi ku bayirwaye, ikaza isa n’uturongo twishushanya ku ruhu rw’umuntu, dufite ibara ritadukanye naho twafashe, ibice akunda gufata cyane ni amaboko, amuguru ahagana mu ntege, ikibero, inda, no ku kibuno.
Nubwo nta ngaruka zisanzwe z’amaribori ziramenyakana, ariko bishobora kubangamira uyafite ndetse bikanamutera ipfunwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko amaribori yibasira 90% by’abagore na 10% by’abagabo ku isi yose. Umuntu wese ufite amaribori nibura rimwe yagerageje gushaka umuti wayamukiza ariko ni byiza kubanza kuyasobanukirwa kuko avurwa n’imiti gakondo kurusha iya kizugu.
Ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko amaribori aterwa n’imihindagurikire y’umubiri, aho uruhu rukweduka bidasanzwe; ibi biterwa no kwiyongera cyangwa kugabanuka kudasanzwe k’uruhu.
Zimwe mu mpamvu zibitera harimo kwiyongera kw’ibiro kudasanzwe, gutwita cyangwa ku bari kugimbuka bitewe n’imihindagurikire y’imisemburo iba yiyongera cyane muri icyo gihe. Gutakaza ibiro cyane nabyo bishobora kuba impamvu yatuma aza, hari n’aturuka ku ruhererekane rw’imiryango.
Nubwo ariko agaragara ku gice cyo hanze, buriya aba yaturutse ku gice cyo hagati, cyitwa dermis. Aterwa n’uko icyo gice cyiba cyakwedutse birenze ubushobozi bwacyo, bitewe ahanini no kwiyongera ibiro cg gukura cyane. Uku gukweduka cyane kwa dermis bitera gucika k’uru ruhu nuko bikagaragara ku gice cy’inyuma cyitwa (epidermis) bikitwa amaribori.
Abashakashatsi ariko banongeraho ko hari n’uruhurirane rw’izindi mpamvu zishobora gutera amaribori nk’ ibyo kurya dufata, imyaka y’ubukure, ihindagurika ry’imisemburo ndetse n’umubyibuho ukabije ku buryo bitoroshye kwemeza Ipamvu imwe yihariye itera amaribori.
Ibyo wakora ngo urwanye amaribori
Nkuko twavuze ko hari ibiribwa bigira uruhare mu gutera amaribori, hari n’ibindi byagaragaye ko byakwifashisha mu kuyarwanya.
- Indimu n’amavuta ya Olive
Uburyo bwa mbere umuntu ufite amaribori yakoresha yivura ni indimu n’amavuta ya Olive. Aha umuntu ufite amaribori afata igice cy’indimu agasiga aho amaribori ari mu gihe cy’iminota 10 yarangiza agasigaho amavuta ya Olive akanogereza na none indi minota 10.
- Gukoresha imizabibu
Ufata isahani ukanomberaho imizabibu utabanje kuyitonora warangiza ugasukaho yawurute (yoghurt) y’amagarama 200 hanyuma ukavanga neza ukabisiga ahari amaribori hose ugategereza iminota 20 mbere yo kugakaraba n’amazi akonje.
- Igikakarubamba
Igikakarubamba na cyo kirakoreshwa. Usiga ku maribori nyuma yo gukaraba buri munsi, bigeraho bigashira.
Amavuta ya Coconut na yo umuntu ufite amaribori ayasiga ahantu hose amaribori ari bigashira vuba cyane.
Ibyo abikora buri munsi keretse ayo mavuta abaye amugiraho ingaruka.
Gusa ,urubuga rwa Interineti www.stephealth.com ruvuga ko bitewe n’urugero amaribori ariho hari aho adahita agenda, bigasaba igihe kugira ngo ashire ku mubiri.
Ibyo bisaba ko umuntu amenya urugero amaribori ye agezeho kugira ngo amenye uburyo yakoresha akabasha kuyivura.

















