Kuryama ugasinzira neza ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri kuko bituma umererwa neza. Uretse kugira akanyamuneza, no kugabanya umunaniro w’amaso, ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umutima, ubwonko, kugira ibiro bikwiye n’ibindi byiza bitandukanye. Ibi ubigeraho iyo waryamye kandi ugasinzira nta nkomyi, gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko gusinzira wambaye wambaye imyenda bishobora kubangamira umudendezo w’ibitotsi.
Dore impamvu 5 kuryama wambaye ubusa ari ngombwa mu kubungabunga ubuzima bwacu.
- Byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina
Ku bashakanye, kuryama wambaye ubusa n’uwo mwashakanye byongera urukundo. kuko uko imibiri yanyu ikoranaho niko havubuka umusemburo witwa oxytocin . Uyu ukaba ari wo musemburo wongera urukundo no kwiyumvanamo hagati mu bashakanye. Bityo bikongera amahirwe yo kumarana ijoro ritazibagirana mu buzima bwanyu. Si ibi gusa umusemburo wa oxytocin ukora kuko utera imikorere myiza y’umutima, aho ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso, kongera ubudahangarwa no kugabanya imihangayiko. Uku kwegerana kw’imibiri kandi gufasha mu gupfumbatana neza, bityo ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina bukarushaho kuryoha.
- Bigabanya igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri
Ubusanzwe ikigero cy’ubushyuhe bw’umubiri bugabanuka iyo turyamye. Kugira ngo usinzire neza, umubiri wawe uba ugomba kugabanukaho ubushyuhe byibuze igice cya degre (0.5°C). Kugira ngo ubashe gukomeza gusinzira neza, igipimo cy’ubushyuhe ntikigomba kwiyongera na gato, iyo bitagenze gutyo ubwonko burakubyutsa mu rwego rwo kukumenya ikibazo gihari.
Kuryama wambaye ubusa rero, byorohera umubiri wawe kugabanya ubushyuhe mu buryo bwihuse, ndetse no kuguma ku gipimo gikwiye mu mubiri.
- Bifasha imyanya yacu y’ibanga
Imwe mu pamvu y’ibanze yo kuryama wambaye ubusa, ni imyanya yacu y’ibanga (ibitsina).
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uryamye wambaye ubusa bifasha imyanya y’ibanga gutora akayaga gahagije, cyane ko akenshi iba ipfukiranye, bito rero igihe turyamye, ni igihe cyiza cyo kubona umuyaga. Kwambara imyenda y’imbere igihe uryamye, byongera ubushyuhe kandi bigatuma bagiteri zirushaho kororoka, zigatera indwara ziterwa n’udukoko zizwi nka infections.
- Bizamura ubwiza bwawe
Gusinzira wambaye ubusa bifasha umubiri wawe kurekura imisemburo irwanya gusaza. Kurara wambaye myenda myinshi rero bibangamirairekurwa ry’ imisemburo yo gukura. Niba iyi misemburo itarekuwe neza ijoro ryose mugihe uryamye, umusatsi wawe n’uruhu rwawe ntibizongera kwisazura ngo byogere bise neza ahubwo uruhu rurakanyarara.
- Byongera ibitotsi
Ubushyuhe bwumubiri busanzwe bugabanuka iyo dusinziriye. Ntibyabaho rero iyo wambaye imyenda yo kurarana. Gusinzira wambaye ubusa, bizamura ibitotsi n’ubuzima bwawe muri rusange. Abantu badasinzira neza buri joro bahorana umunaniro ukabije, bishobora gutuma babaho igihe gito. Niba ushaka ibitotsi byiza, kuryama wambaye ubusa ukwiye kubigira umuco.













