NUBONA IBI BIMENYETSO MENYA KO UMUKUNZI WAWE AGUCA INYUMA

0
76

Niba ujya ugira iibitekerezo by’uko umukunzi wawe aguca inyuma, birumvikana ni ibintu bibabaje ariko ihangane kuko ntago uri wenyine. Akenshi iyo ukunda umuntu urangwa no kumuhangayikira kuko uba uba ufite ubwoba bwo ku mutakaza.

 

 

Nusoma iyi nkuru neza, ntakabuza uraza kuyirangiza wamenye ko ibyo ukeka ku mukunzi wawe ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

 

Twaguteguriye ibimenyetso simusiga bizakubwira ko umukunzi wawe afite undi muntu bafitanye umubano udasanzwe muri iyi minsi.

 

Reka twizera ko uza gusanga bidahura n’ukuri.

 

 

  1. AHORA AHUZE

 

Umukunzi wawe yahoraga aguteze amatwi, yiteguye kumva icyo umubwira, none usigaye utangira kumubwira inkuru, bikagusaba gusubiramo bwa kabiri ngo abyumve.

Ubona bisigaye bimugora kuguma mu kiganiro nawe, ndetse asa nkaho yabisuzuguye.

 

 

Impuguke mu mibanire y’abashakanye bwana David Klow yagize ati; “umukunzi wawe natangira guhindura imico mu buryo utari umunyereye, ni ikimenyetso cy’uko aguca inyuma”. Azatangira gusa naho yivanye mu mubano wanyu agamije ko ubibona ukibwiriza icyo gukora.

 

 

  1. ATANGIRA KURAMBIRWA

 

Ku bagore by’umwihariko, ni ibisanzwe kurambirwa mu rukundo.

Niba ushobora kumusaba ko hari aho mujyana akabyanga nta mpamvu ifatika, wenda agahitamo kuguma mu rugo yirebera filime, cyangwa agasigara yicaye mu ntebe muri Salon gusa. Ushatse watangira gushidikanya.

 

Ese mushobora kujya ku meza nta wuganira nundi? Ese ushobora kuva ku kazi ntiyihutire kukubaza uko umunsi wawe wagenze? Niba igisubizo ari “yego”, ukuri ni uko ko yatangiye kurambirwa urukundo rwanyu.

 

Igitsina gore baragoye kumenya icyo bashaka, ntago bakunda ibintu bihora ari bimwe, gerageza guhindura imyitwarire, gabanya ubutumwa wamwandikiraga, gabanya inshuro umuhamagara. Gabanya kuba umwana mwiza cyane kuri we, mbese uhore uhindura imyitwarire, bityo bizamurinda kurambirwa mu rukundo.

 

  1. NTAGO ASHAKA KO UHURA N’INSHUTI ZE

 

 

Niba umukunzi wawe yifuza kumara igihe kinini n’inshuti ariko adashaka ko wowe uba uhari, niba bagira ikirori ntagutumire agashaka ko uguma mu rugo. Ushatse watangira gushidikanya.

ROBERT Weiss ni impuguke mu mibanire y’abantu ati “akenshi umuntu ucana inyuma,inshuti  ze ziba zibizi ko abikora , rero ntago zishobora kukwisanzuraho  igihe uhari kuko ziba zizi ikijya mbere, bityo bakora uko bashoboye ntube uhari igihe bahuye mu gikorwa runaka.”

 

 

  1. ATANGIRA KUGUKURA MURI GAHUNDA ZE

 

 

Umuntu uguca inyuma, iyo avuga imipango ye y’ahazaza atangira gukoresha ijambo “jyewe” kandi ubundi yaravugaga “twebwe”. Atangira kuvuga ibyo azakora we wenyine. Niyo yakubwira ko yabikoze atabishaka ntuzabyizere kuko hari icyo agamije guhisha.

 

 

Umuhanga mu buzima bwo mu mutwe RAMAN Durvasula avuga ko “Niba umukunzi we atakubara muri gahunda ze,hari impamvu za  zabyo udakwiye gusuzugura. Biragoye ko umuntu mubana yapanga gahunda agukuyemo, kandi ikibabaje cyane ni uko azakora uko ashoboye ngo agusobanurire impamvu ibintu bimeze uko bimeze.” Ibi nubibona uzatangire gushidikanya kuko urukundo rushobora kuba ruri kugicika.

 

 

  1. AKURUSHA KURAKARA IYO IGIZE ICYO UMUBAZA

 

 

Birashoboka ko hari igihe kizagera kwihangana bikanga ugashaka kugira icyo umubaza. Umuntu ugaca inyuma arangwa no guhita arakara na mbere y’uko urangiza kumubwira.

CALEB BACKE,umuhanga mu buzima n’imibereho y’abantu avuga ko kurakara mu buryo budasobanutse ari ikimenyetso cyo guca inyuma.

 

Yagize ati: “azahita yihutira kukurusha umujinya na mbere y’uko urangiza kuvuga ndetse akenshi birangira ari wowe yegetseho amakosa yose”.

 

 

Naho Dr. ROBERT Weiss ati: “ ubusanzwe abantu bacana inyuma bazi cyane umukino wo kwikuraho amakosa, abwira ubwonko bwe ko kuba abikora bifite ishingiro , ko yabitewe n’amakosa yawe. Nk’urugero azibwira ati asigaye atanyitaho uko bikwiye, cyangwa ati asigaye ambwira nabi bityo nkeneye gushakira umutuzo ahandi . Ibi bizatuma akurusha umujinya igihe ubimubajijeho, kuko aba yaramaze kwiyemeza ko nta kibi kuri mu byo akora.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here