Nubona ibi bimenyetso menya ko unywa amazi arenze urugero.

0
52

Ni kenshi twumvise imvugo igira iti: “iyo ibintu bibaye byinshi biba bibi”.

Ubusanzwe tubwirwa ko amazi akwiye umuntu agomba kunywa ari ibirahure umunani ku munsi ,gusa ubushakashatsi bwa vuba aha bugaragazako uyu mubare ushobora kuba ari mwinshi ku buzima.                                                                                        Ni ubushakashatsi buherutse gukorerwa muri kaminuza ya Aberdeen mu bwongereza,bwagaragaje ko izi  Litiro  ebyiri dusabwa  kunywa Atari kampara kuri buri wese, ndetse inshuro nyinshi zishobora kuba nyinshi ku mubiri w’umuntu kandi nabyo byagira ingaruka. Ubushakakatsi buvuga ko ukurikije ko  kimwe cya kabiri cy’amazi umubiri wacu ukenera , uyakura mu byo turya.

Abahanga bemeza ko tuba dukeneye kunywa hagati ya litiro imwe n’igice (1.5) kugeza kuri litiro imwe n’ibice umunani (1.8) ku munsi.

Nubwo bimeze bitya ariko ntibigomba kutubuza kunywa amazi ahagije kuko afite akamaro gakomeye mu mubiri.

Impuguke mu buzima Dr. Bryony Henderson uyobobora urubuga rwa interineti rwa (livi.co.uk ) atanga inama ku buzima

agira ati: “nubwo tuvuga gutya ariko ntibyakuraho akamaro k’amazi ku buzima bw’umuntu. Hafi ya buri gikorwa cyose

umubiri ukora ukenera amazi kugira ngo kigende neza .Ntihazagire uhagarika kunywa amazi kuko tuvuze ibi ”.

Uyu muhaga akomeza avuga ko kuba dukeneye amazi byo bitagibwaho impaka ariko akavuga ko ukwiye kunywa

agereranyije.

Dore ibimenyetso byakwereka ko unywa amazi arenze urugero:

 1. Umunyu muke mu mubiri.

Igihe unyweye amazi menshi , birangira abaye ikibazo mu mubiri aho kuba igisubizo . Ateza icyo bita “water intoxication”

ibi bibaho igihe umunyu n’ikinyabutabire gikora amashanyarazi mu mubiri byagabanutse cyane .

Iyo umunyu ubaye muke mu mubiri bishobora gutuma umuntu acika intege mu mubiri, kugira iseseme no kuruka ndetse iyo

bitavuwe hakiri kare bishobora kumanuka ku kigero gikabije bikaba byavamo n’urupfu.

2.Guhindura ibara ry’inkari

Ibara ry’inkari nacyo ni ikimenyetso cyerekana ko umuntu anywa amazi menshi cyane cyangwa ko ayakeneye byihutirwa.

Ubusanzwe ibara ry’inkari z’umuntu udafite ikibazo ni umuhondo udakabije cyangwa se ujya kweruruka, bitewe n’urugero

rw’amazi ari mu mubiri w’umuntu. Niba inkari nta bara zifite cyangwa zibonerana nk’amazi, icyo gihe umenye ko ari

ikimenyetso cy’uko unywa amazi menshi kandi mu gihe gito (arenze urugero).

  1. Kwihagarika buri kanya

Kwihagarika bya hato na hato ni ikimeneytso cyakwereka ko unywa amazi arenze urugero. Ubusanzwe mu rugero umuntu

yagombye kwihagarika inshuro eshashatu (6) ku munsi. Inshuro 10 nazo zirashoboka cyane cyane ku bantu babasha kunywa

amazi menshi cyangwa abanywa ikawa n’inzoga zisembuye. Iyo birenze aha rero uba ufite ikibazo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here