Dore amagambo 6 meza yo kubwira umuntu urwaye indwara yo kwiheba cg agahinda gakabije (Depression)

0
85

 

Indwara yo kwiheba cg agahinda gakabije izwi nka depression, gutakaza icyizere cy’ubuzima  ni ibyorezo byibasiye abantu

benshi muri iki gihe.  Nko mu Rwanda.Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC giherutse gutangaza ko 17% by’urubyiruko

rubana n’iyi ndwara ushobora kuba utabyumva ariko kurwara iyi ndwara ni akaga gakomeye k’uyirwaye.

Iyi ndwara irangwa no kwigunga no kwiyumva nkaho uri wenyine, gutakaza icyizere cy’ubuzima, kumva ntacyo umaze kandi

ibi byose ukumva ko bitazarangira.

Niba ufite inshuti cyangwa umuvandimwe urwaye iyi ndwara, dore amwe mu magambo inzobere zigaragaza ko ari yo uyu muntu ufite iyi ndwara aba ashaka kumva mu mwatwi ye:

1.Ibyo uvuga ni ukuri koko birababaje.

Hari imvugo ikunze gukoreshwa na benshi ngo “abagabo ni beza mu gukemura ibibazo naho abagore ni beza mu gutega

amatwi ufite ibibazo”.

Umuntu rero urwaye iyi ndwara ntago aba akeneye umukemurira ibibazo, aba akeneeye umutega amatwi.Aba yatekereje uko

yabona igisubizo mu mutwe we byanze, akabona nta gisubizo gishoboka. Icyo aba akeneye ni umuntu umwereka ko abasha

kumva ibyo ari kunyuramo ndetse akishyira mu mwanya we.

2.Ntago uri wenyine, ndahari igihe cyose wankenera.

Iyo umuntu yihebye, kimwe mu byiyumvo ahura nacyo ni imyumvire ikabije yo kwigunga – ko ntamuntu numwe ushobora

kumva ibyo arimo kunyuramo.

Ni byiza kumwibutsa ko inshuti ze n’umuryango zihari kubwe , ndetse ko bamukunda kandi biteguye kumufasha igihe cyose

abakeneye.

3.Ndakwizeye ibi uzabicamo neza.

Iri naryo ni ijambo ryiza ku muntu urwaye kwiheba cyangwa agahinda gakabije kuko inshuro nyinshi uyu muntu aba

yaritakarije icyizere aba atekereza ko nta kintu na kimwe akora kizima.

Ni byiza rero kongera kumwibutsa ko ari umunyembaraga kumubwira ko umwizereramo ndetse ko wizeye ubushobozi bwe,

ko azongera akigarurira icyizere cy’ubuzima. Ndetse ukamubwira ko ari uw’agaciro ibiri kumubaho ari iby’igihe gito.

4. Ni gute nagufasha? Niki nagukorera?

Kimwe mu byiyumviro umuntu urwaye depression aba afite ni ugutakaza imbaraga zo gukora ibyo yari asanzwe akora neza.

Akumva bitamushishikaje ndetse ntacyo bimaze. Niba ameze gutya gerageza kumuha ubufasha bwose ufite, ushobora

kumutekera, ushobora kumumesera imyenda, ushobora kumufasha kohereza butumwa kuri telephone ye mbese aba

yatakaje imbaraga zo kwikorera na twa tuntu twita duto.

5.Wakoze kungirira icyizere ukambwira ikibazo ufite.

Akenshi umuntu urwaye iyi ndwara aba atekereza ko ari ubugwari cyangwa ko ari amakosa ye, bityo biragoye gufunguka ngo

agire uwo abwira uko yiyumva, igihe akwizeye akakubwira ibibazo afite ni byiza kumubwira ko ari ubutwari kugira ikibazo

ukakivuga. Ibi bituma akwiyumvamo ndetse akaba yakubwira n’ibindi byose yari yasigaranye mu mutima. Uko abivuga rero

bimufasha kuruhuka kandi akongera kwiremamo icyizere.

6.Nzi ko bigoye ibyo uri gucamo, ariko ni iby’igihe gito

Iyo umuntu yihebye, rimwe na rimwe atakaza ibitekerezo byose. Kwiheba bimutera kumva ari  nko mu mwobo wirabura

utagira iherezo, aho nta buryo na bumwe  bwo kuwuzamuka. Kumubwira ko nta mvura igwa ntihite rero bituma

bimugaruramo icyizere. Akumva afite amatsiko yo kureba uko azaba ameze umunsi ibibazo byose bizaba byashize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here