Ubusanzwe kwemera amakosa ukayasabira imbabazi ni ikintu kigora benshi. Byagera mu rukundo bikaba akarusho. Biba
bigoye ko wabona ikosa wakoze kuko buri wese aba ashaka kugaragaza ko ariwe mutagatifu. Inshuro nyinshi wisanga
usunikira amakosa yose kuri mugenzi wawe mukundana kurusha uko wakwemera ibyo wakoze bidakwiye.
Gukundana si ibintu byoroshye niba muri wowe wifitemo kwikunda , kwigira umutagatifu ,ndetse no kutiyizera , ntago uru
umukandida mwiza wo kujya mu rukundo. Niba ujya wibaza uko wamenya niba uri nta makemwa cyangwa ari wowe kibazo
mu rukundo, soma ibi bimenyetso 5 urasoza wasobanukiwe:
1.Igisuzo cyawe gihora ari oya
Urukundo ni mpa nguhe, ntago ari ukwakira gusa ahubwo impande zose zigomba kuba ziteguye gutanga no kwakira, niba
rero igisubizo cyawe gihora ari oya kukibazo cyose ubajijwe n’umukunzi wawe, ni wowe kibazo muri urwo rukundo.
Icyo umukunzi wawe yakubaza cyose kabone niyo waba wumva kidahura nuko utekereza,ugomba kumutega amatwi kandi
ukabiha agaciro nubwo waba utemeranwa nabyo. Iyo ukunda umuntu ugomba guhora witeguye kumwumva.
Niba utabishoboye ubwo ntushobotse.
2.Uhitamo guceceka aho kuvuga uko wiyumva.
Hari umuhanga wavuze ngo “Nta kibazo na kimwe gikemurwa no kugihunga”Guceceka igihe hari icyo utumvikanyeho
n’umukunzi wawe ntabwo bikugira umunyakuri ,nta nubwo bikugira umuntu udakunda amahane ahubwo bigaragaza
ubugome n’agasuzuguro.
Ushobora kumva ntacyo ushaka kubivugaho ariko mu rukundo ntibikora nta yandi mahitamo uba ufite ,uba ugomba kuvuga
icyo utekereza kuri buri ngingo.
Niba mugirana ikibazo ugahitamo kwifungirana mu cyumba, kwirebera televiziyo, cyangwa ugafunga telefone kugira ngo
wime umwanya umukunzi wawe ni wowe kibazo hano.
3 Ugira inzika.
Ujya wisanga usubiramo ibyabaye mu hahise n’umukunzi wawe? Cg ukanga kumva umukunzi wawe ngo agusabe imbabazi?
niba igisubizo ari yego, ni ukuvuga ko ufite ibintu mu mutima wawe byanze kukuvamo utajya utobora ngo uvuge.
Niba ushaka kwishima mu rukundo ugomba kwiga kureka ibyashize. Urukundo rudashingiye kumbabazi ntirwaramba
ahubwo rugenda rushonga kugeza rusigayemo abantu babiri batishimye.Niba uziko hari ikintu utarababarira umukunzi
wawe ,kivuge mukiganireho kugeza mubonye umuti wacyo.

4.Ujya kubwira inshuti zanyu ibitagenda neza mu rukundo rwanyu, we utarabimubwira.
Kwigira nkaho ibintu byose bimeze neza igihe uri imbere y’umukunzi wawe nyamara wagera mu nshuti zawe ugatangira
kuvuga ingeso ze zikubangamiye, cyangwa ibyo umukekaho, ntago bikugaragaza nk’ intungane ahubwo bikugira umuntu
w’indyarya.Umuntu utazi kuvuga icyo atekereza kuri mugenzi we ahubwo akajya kuzimura.
5.Uhora ushaka guhindura umukunzi wawe nyamara wowe ntiwirebeho.
Mu rukundo abantu babiri baba bagomba kwigiranaho buri wese agakopera icyiza kiri ku wundi. Ukiga kwakira umuntu uko
ari udashatse ko amera nkuko wowe ushaka. Niba uhora uhatira umukunzi wawe guhinduka nyamara wowe utareba niba uri
shyashya, Ikibazo si umukunzi wawe ikibazo ni wowe.













