Kigali: Babangamiwe n’abasengera abantu mu nzira basakuza

0
33

Abaturage batandukanye bakorera rwagati mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abantu biyita abahanuzi badukanye ibyo kujya basengera abantu mu nzira, bakabikora mu buryo buteza urusaku.

 

Bamwe muri aba baturage bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Quartier Matheus, hafi y’inyubako ya T2000 na Nyabugogo, bavuga ko aba bantu basengera babangamye kuko batangira abantu mu muhanda kandi bagasakuza cyane.

 

Uwitwa Masumbuko Omar yagize ati “ Leta nidufashe idukurireho aba bantu badukanye ibyo kujya basengera ahantu hose babonye. Uzi ko umuntu aza akakwegera agahita atangira kagusengera yigize umuhanuzi ukomeye.”

 

Umugwaneza Alice ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza, we yavuze ko yatunguwe n’uburyo yahuye n’umugore uri gusengera mu nzira akamubwira ibizamubaho mu gihe kiri imbere.

 

Ati “Nakubwra se ko yambwiye iki ko ahubwo yaje akavuga ibintu ngo bizambaho ngo uburyo nzabaho neza, noneho akaza kwibeshya akavuga n’ibyambayeho nkumva bitandukanye na kure n’ubuzima naciyemo.”

 

Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zagakwiye gukangurira aba bantu basengera mu nzira kujya babikorera mu nsengero.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge,Mukandahiro Hidayat yavuze ko abo bantu basengera mu nzira hari hashize igihe babaciye mu mujyi.

 

Ati “ Iyo kibazo ntabwo cyari giherutse ariko ubwo tubimenye reka tubikurikirane tubafate tubaganirize kuko gusengera umuntu usakuriza abandi ntibyemewe.”

 

Mu bihe bitandukanye Umujyi wa Kigali wagiye ushyiraho ingamba zigamije kubungabunga umutekano w’abawutuye zirimo gufunga insengero n’utubyiniro bidafite uburyo bwo gufata urusaku, hakaba hibazwa impamvu nta gikorwa ngo aba bantu basengera mu mihanda nabo bafatirwe ibyemezo.

Source: IGIHE

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here