Abanyeshuri barangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta

0
53

Abanyeshuri basoje icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, aho byitezwe ko byitabirwa n’abagera ku 254 678.

 

Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

 

Kuri iri shuri hagiye gukorera abanyeshuri 385 baturutse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, Urwunge rw’Amashuri rwa Muganza ya Kabiri na Irerero Academy.

 

Muri aba banyeshuri ariko harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya Rigogwe bazanywe gukorera aha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ku mpamvu z’uko aho bagombaga gukorera ari kure y’aho bataha.

 

Abanyeshuri binjira aho bakorera ikizamini cya leta babanje gupimwa umuriro

 

 

 

 

 

 

 

Abanyeshuri biteguye gutangira ikizamini gisoza amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here