Elon Musk ubarirwa umutungo wa miliyari 194$ zituma aba umuntu wa kabiri ukize ku Isi, yatangaje ko ari mu nzira zo gutandukana n’umuhanzi Claire Boucher uzwi nka Grimes.
Musk yavuze ko itandukana rye n’uyu muhanzi w’imyaka 33, ritaremezwa neza n’impande zombi kuko ‘buri wese agikunda undi’, ariko ko umwanya muto abona wo kwita ku muryango we, ndetse no kuba ataba hamwe n’umugore we, bituma urugo rwe rudakomera.
Exclusive: Elon Musk and Grimes split after three years together https://t.co/kydXIQWqMn via @pagesix
— Emily Smith (@emilypostnews) September 24, 2021
Elon yatandukanye n’abagore batatu mbere yo guhura na Grimes, bari baherutse kubyarana umwana w’umuhungu wabaye uwa gatandatu uyu mugabo w’imyaka 50 afite.
Musk uyoboye ikigo cya Tesla na SpaceX, yavuze ko ‘agerageza kubonana n’abana be inshuro nyinshi ndetse akunze kujyana na bo gutembera ahantu hatandukanye.














